Amazi menshi yatumye igitaramo cya Megan Thee Stallion gisubikwa

Amazi menshi yatumye igitaramo cya Megan Thee Stallion gisubikwa

 Jun 2, 2024 - 11:15

Mu gihe byari byitezwe ko umuhanzikazi Megan Thee Stallion agomba gutaramira mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe Za America, iki gitaramo cyaje gusubikwa bitunguranye bitewe n’ikibazo k'itiyo y'amazi yapfumutse bituma amazi aba menshi mu mujyi.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru nibwo uyu muhanzikazi yagombaga gutaramira mu muri Atlanta mu bitaramo akomeje gukora bizenguruka America n’u Burayi yise ‘Hot Girls Summer Tour’ mu nyubako ya ‘State Farm Arena’.

Ubwo abantu bari bamaze kugura amatike biteguye kuza mu gitaramo, habura amasaha make nibwo baje kumenyeshwa ko igitaramo cyamaze gusubikwa bitewe n’ikibazo nuko itiyo y’amazi yapfumutse bituma hazamuka amazi, aba menshi mu mujyi.

Ibi Megan yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, bugira buti “Bitunguranye, igitaramo cyagombaga kuba iri joro kuri State Farm Arena, kimuwe bitewe n’amazi menshi yinjiye mu mujyi wa Atlanta.

“Natengushywe cyane kuko nari nabateguriye ibintu bidasanzwe iri joro, ariko tugomba gukurikiza amabwiriza y’ubuyobozi.”

Ubuyobozi bw’iyi nyubako ya State Farm Arena nabwo bwaje kwemeza isubikwa ry’iki gitaramo, bavuga ko kimuriwe ku cyumweru tariki 02 Kamena 2024 kandi amatike yari yaguzwe azahabwa agaciro.”

Megan uri no mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya, bikaba biteganyijwe ko azataramira mu mijyi itandukanye nka Dallas, New Orleans, Manchester, Paris, Amsterdam, London n’indi itandukanye.