Amashimwe ni yose kwa Uwicyeza Pamella

Amashimwe ni yose kwa Uwicyeza Pamella

 Aug 14, 2024 - 09:40

Uwicyeza Pamella yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutomagiza umugabo we The Ben mu magambo asize umunyu, aboneraho no gushima Imana yamuhaye umugabo.

The Ben na Pamella ni bamwe mu byamamare byashinze urugo byishimirwa n'abantu benshi ndetse kugeza n'ubu bakaba bishimira uburyo babanye urukundo ari rwose, imitoma ivuza ubuhuha.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Pamella yateye imitoma umugabo we The Ben ndetse ashima Imana yamuhaye umugabo mwiza idasanzwe kuri we.

Mu butumwa yanditse yagize ati "Mana warakoze ku bw'uyu mugabo wanyoherereje.

"Ni gute nagukunda buke kandi ubu ari bwo namumenye birushijeho?

"Mukunzi wange uri impano idasanzwe. Hari ikintu kiza kihishe muri wowe!"

Ni amagambo The Ben yabonye amukora ku mutima nawe ntiyaripfana ahita amusubiza ko umutima we utera ku bwe. 

Yagize ati "Umutima wange utera ku bwawe."

The Ben na Pamella bashyingirwanwe tariki 23 Ukuboza 2023, mu birori byabereye muri Convention center, byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye.