Amakuru mashya ku burwayi bwa Celine Dion

Amakuru mashya ku burwayi bwa Celine Dion

 Aug 5, 2023 - 02:14

Umuryango wa Celine Dion uratangaza ko umuntu wabo bafite ikizere gihagije ko araza kumera neza uko iminsi ishira nyuma y'iminsi arwaye, gusa ko ashobora no gusabwa guhagarika umuziki.

Umuvandimwe w'umuririmbyi Celine Dion witwa Claudette, yatangarije ikinyamakuru 'Le Journal de Montreal' ko magingo aya Celine adakeneye imiti cyane ahubwo ko akeneye kwizera kurusha ibindi. Uyu muhanzikazi w'imyaka 55, akaba amaze iminsi arwaye indwara ya 'stiff-person syndrome'; aho iyi ari indwara yibasira ibice by'ubwonko bikagutera gucanganyukirwa.

Uyu muhanzi wo muri Canada, iyi ndwara ikaba yaratangiye kumwibasira muri Gicurasi 2022, ndetse mu Ukuboza muri uwo mwaka ahagarika ibitaramo yari afite mu mpande z'isi zinyuranye. Claudette akaba yatangaje ko undi muvandimwe wabo Linda, akaba nawe yaragiye mu rugo kwa Celine kugira ngo nawe afatanye n'abana be batatu aribo René-Charles, Eddy na Nelson ndetse nyirasenge kumwitaho.

Umuryango wa Celine Dion uremeza ko arimo kumera neza 

Claudette akaba yakomeje atangaza ko kuri ubu bakora uko bashoboye kugira ngo yongere agarukane ingufu, ati " Mu by'ukuri ndatekereza ko akeneye kuruhuka cyane, kugira ngo ubuzima bukomeze kumera neza, kandi buri gihe agerageza kuba mwiza kuruta ejo hahise."

Ikindi kandi akaba yatangaje ko Linda ari gukora ubushakashatsi bw'uko umuvandimwe wabo yamera neza ari nayo mpamvu yagiye kumuba hafi gusa Claudette akaba yatangaje ko bitewe n'uburyo Linda azabona Celine ameze, ashobora gufata umwanzuro wo kumubuza kuzongera kuririmba ndetse akaba yanamusaba kwitwararika cyane.