Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Alien Skin yatangaje ko magingo aya afite umushinga wo guhinga igihingwa cya 'Mairungi' ndetse ngo akaba afite intego yo kugitunganya neza cyikoherezwa mu mahanga. Uyu musore akaba avuga ko gutunganya iki gihingwa, byahanga umurimo ku Bagande benshi kandi ngo cyikazamura n'ubukungu bw'igihugu.
Mu kiganiro uyu muhanzi yacishije ku muyoro wa You Tube, yumvikanye ashimangira ko ashaka gufasha mu ishoramari ry'igihugu by'umwihariko ngo kubyoherezwa mu mahanga. Akaba yavuze ko afite n'undi mushinga w'ibijyanye no gutunganya amakaroni, kandi ngo byose bizakorwa kuko ngo ubu akiri kwiga neza uko bigomba kuzakorwa.

Umuhanzi Alien Skin ashaka guhinga igihingwa cya 'Mairungi' gifatwa nk'ikiyobyabwenge
Nubwo uyu musore ari gushaka guhinga igihingwa cya 'Mairungi', ari ko kandi muri Uganda Abanyapolitiki ndetse n'inzego zinyuranye zirimo iz'ubuzima, bavuga ko iki gihingwa ari ikiyobyabwenge ndetse hakaba hari gushyirwaho amategeko ahana abagikoresha ndetse no gushyirirwaho imisoro y'umurengera.
Nyamara nubwo abayobozi bashaka ingamba zo guhagarika iki gihingwa ndetse no kugikomanyiriza, ariko kandi Alien Skin yatangaje ko izo ari imvugo z'abanyapolitike bashaka amajwi kugira ngo bazongere gutorwa mu matora azakurikira. Ku rundi ruhande ariko, hari n'abanyamategeko nabo bavuga ko hagakwiye kujyaho amategeko ko kuri iki gihingwa kuko ari ikiyobyabwenge.
