Album ya Bruce Melodie yahinduriwe izina

Album ya Bruce Melodie yahinduriwe izina

 May 17, 2024 - 11:58

Album ya Bruce Melodie ikomeje kuvugisha abantu benshi kubera gutinda kujya hanze, kuri ubu n’izina ryayo ryari ryatangajwe ariryo ‘Sample’, ryamaze guhindurwa ihabwa irindi zina rishya.

Mu minsi yashize nibwo byatangiye kuvugwa ko album ya Bruce Melodie yise ‘Sample’ yagombaga kujya hanze muri Gicurasi 2024 itagisohotse nk’uko abantu bari babyiteze bitewe n’akazi kenshi Bruce Melodie afite muri iyi minsi harimo n’ibitaramo byo hanze, byabaye ngombwa ko babyigiza inyuma kugira ngo bazayishyire hanze bafite umwanya wo kuyimenyekanisha nk’uko byemejwe na Bruce Melodie ndetse n’abareberera inyungu ze.

Mu kiganiro Coach Gael ureberera inyungu za Bruce Melodie muri 1:55 AM yagiranye na The Choice Live, yatangaje ko album babanje kuyita ‘Sample’ ariko kuri ubu bakaba baramaze kuyihindurira izina bayita ‘Colourful generation’.

Coach Gael kandi yavuze ko mu gihe indirimbo ‘Soweto’ biteganyijwe ko izajya hanze mu ntangiriro za Kamena 2024, bakabona irakunzwe cyane bizatuma igihe cyo gushyira hanze album gishobora kwigizwa inyuma, ikazaba igizwe n’indirimbo  zigera kuri 16.

Usibye kuba baratangaje ko ibitaramo n’akazi kenshi ari byo ntandaro y’isubikwa ryo gushyira hanze iyi album, The Choice Live ifite amakuru yizewe avuga ko hari indirimbo nyinshi zigize iyi album zitaratunganywa harimo na ‘Soweto’ igomba kujya hanze mbere ya album, ari na yo Bruce Melody yagiye gufatira amashusho muri Nigeria ku munsi w’ejo.

Coach Gael yatangaje izina rishya rya album ya Bruce Melodie