Album nshya ya Drake yongeye kwatsa umuriro hagati ye Pusha T

Album nshya ya Drake yongeye kwatsa umuriro hagati ye Pusha T

 Oct 6, 2023 - 23:39

Umuzingo mushya wa Drake yise "For All the Dogs" ukomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yuko benshi bawifashe nk'igitero yagabye kuri mukeba we w'ibihe byose Pusha T.

Umuraperi Drake yongeye kurikoroza n'umuzingo we yise "For All the Dogs" ukavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Umuzingo mushya wa Drake urimo indirimbo yafashwe nk'igitero simusiga kuri Pusha T

Ibintu byafashe indi ntera, ubwo uyu muraperi ukomoka muri Canada, yashyiraga hanze urutonde rw'indirimbo ziri kuri uyu muzingo yenda gushyira hanze, urutonde rubimburiwe n'indirimbo yishe "Virginia Beach" .

Benshi bakubiswe n'inkuba ubwo bumvaga iri zina, kuko iyi ndirimbo yaitiriye umujyi ukomokamo mujyenzi we Pusha T, bamaze igihe kirekire babanye nk'injangwe n'imbeba.

Drake na Pusha T, bagiye bakozanyaho kenshi bakabinyuza no mu ndirimbo zabo, aho Pusha T yagiye ashinja Drake kuba atabasha kwiyandikira indirimbo.

Pusha T na Drake bamaze igihe kirekire badacana uwaka

Drake yatangaje iyi nkuru ya album ye ya munani, ubwo yari mu gitaramo yakoreye muri Chicago, gusa benshi bahise biyumvisha ko ari ikindi kiciro k'intabambara ashoye kuri Pusha T.