Adekunle Gold yakoze ku mitima y'abakunzi be

Adekunle Gold yakoze ku mitima y'abakunzi be

 Jul 29, 2023 - 05:56

Umuhanzi Adekunle Gold yatangaje uburyo agitangira umuziki yakoraga urugendo runini n'amaguru agiye gucuruza indirimbo ze kuri CDs mu mihanda ya Lagos.

Umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo mu gihugu cya Nigeria Adekunle Gold yandikiye ibaruwa ndende itangazamakuru avuga uburyo yatangiye umuziki mu buryo butamwoheye na gato, ngo kuko yakoraga urugendo rutagira ingano agiye gucuruza indirimbo ze kuri CDs ahantu hahuriraga abantu benshi ku mihanda.

Adekunle Gold uheruka gusohora alubumu ya Gatanu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga yise 'Tequilla Ever After', akaba mu ibaruwa yanditse yavuze ko yavaga mu gace ka Maryland muri Nigeria agiye mu kandi ka Ikeja gucuruzayo indirimbo.

Ati " Ndibuka nakoraga urugendo mvuye muri Maryland ngiye muri Ikeja gucuraza CDs mu muhanda ahabaga hahurira abantu benshi. Mu by'ukuri ibyo byaradusunitse cyane kuko twabaga tuziko isi hari ikintu ikeneye kumva."

Adekunle Gold yajyaga gucuruza indirimbo ze kuri CDs ku mihanda ya Lagos 

Uyu muhanzi, yongeye kwibutsa ko yatangiriye umuziki muri korari yo ku rusengero yasengeragamo, kandi ashimangira ko inshuti ye yitwa Michael ariyo yamufashije cyane, ngo kuko ubwo iyi nshuti ye yabonaga akazi muri 'Dana airline' ahembwa ibihumbi 150,000 by'ama-Naira, aribwo yamufashije ajya gukora amashusho y'indirimbo ya mbere mu 2010.

Muri rusange Adekunle Gold akaba yashimangiye ko urugendo rwe yarufatanyijemo na Michael, ku bw'ibyo ko badateze gutandukana. Ari nako yahishuye ko Michael ari we wihishe inyuma y'ibikorwa bye byinshi ndetse ngo na alubumu aheruka gusohora yayikozeho cyane.