Abavandimwe ba 2Pac n'ubu ntibaranyurwa

Abavandimwe ba 2Pac n'ubu ntibaranyurwa

 Oct 1, 2023 - 16:18

Nyuma y'amakuru y'itabwa muri yombi ry'umugabo ushinjwa kwivugana umuraperi 2Pac, abavandimwe be ntibaranyurwa.

Ku munsi wo ku wa Gatanu w'iki cyumweru, ni bwo polisi ya Las Vegas yataye muri yombi umwe mu bagabo bari mu modoka yarashe umuraperi 2Pac mu myaka 27.

Mopreme Shakur, avuga ko hakiri benshi bagomba kuryozwa urupfu rw'umuvandimwe we

Uyu muraperi yarasiwe mu mujyi wa Las Vegas, icyakora, abantu bari bamaze  imyaka 27 bibaza impamvu nta muntu n'umwe urashinjwa urupfu rw'uyu muraperi.

Nyuma y'inkuru y'itabwa muri yombi ry'uwitwa Duane Keith 'Keefe D' ushinjwa kuba inyuma y'urupfu rwa 2Pac, umuvandimwe w'uyu muraperi, Mopreme Shakur, yavuze ko ataratuza, kuko urupfu rw'umuvandimwe we rwagizwemo uruhare n'abantu benshi.

Sekyiwa Shakur, avuga ko ubutabera bwa nyabwo buzatangwa ku munsi wa nyuma w'urubanza

Uyu muvandimwe wa 2Pac, avuga ko kuba uyu mugabo yafunzwe bitavuze ko urubanza rurangiye, ingingo ahurizaho na mushiki we Sekyiwa Shakur, uvuga ko ubutabera bwuzuye buzatangwa ari uko urukiko rumaze gufunga ikirego.