Ku cyumweru, tariki ya 8 Ukwakira 2023, havutse ibindi birori bishya buhuza abatuye Afrika y'iburasirazuba ubwo hatangizwaga igitaramo kiswe UTAKE Nyama Na Chupa, ibirori byabereye ahitwa Jahazi Pier, Munyonyo muri Uganda.
Afrique yanijeje abanya-Uganda mu gitaramo yakoreyeyo
Ahagana mu ma saa munani z'igicamunsi, ni bwo abagombaga kwitabira ibirori bari batangiye kwisukiranya ahabereye ibirori, ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria.
Inyama zokeje, ibinyobwa, hamwe na kamera nyinshi zo gufata amafoto, biri mu byafashije abitabiriye kwishima, mbere yuko ibirori nyirizina bitangira ahagana saa kumi n’ebyiri z'umugoroba, ibirori byatangajwe n’abashyusharugamba ndetse n’abavanga imiziki.
Abanyabigwi mu kuvanga imiziki, barimo Rasta Rob MC, MC Percy, DJ Alberto, DJ Rota, na DJ Shan, n’abandi ni bo babanje kunyeganyeza urubyiniro.
Icyakora, byabaye kuva mu bwiza ujya mu bundi, kuko aba banyabigwi bakurikiwe na rurangiranwa Jose Chameleone, Ogopa Deejays wo muri Kenya, na Afrique yo mu Rwanda wanashimishije cyane abitabiriye iki gitaramo. Abandi bahanzi barimo Henry Tigan wa Roots Band, Weasel Manizo, na Deejay Michael na bo barigaragaje.
Jose Chameleon na we yongeye kwerekana ko akunzwe iwabo
Kubera uburyo iki gitaramo cyabaye kiza ku munsi wo kugitangiza, abagitegura bijeje abakunzi ba muzika kujya bagitegura buri mwaka.
