Abanya-Nigeria bijunditse Burna Boy

Abanya-Nigeria bijunditse Burna Boy

 Jul 31, 2024 - 06:18

Abakunzi b'umuziki wo muri Nigeria by'umwihariko ab'umuhanzi Burna Boy, bakomeje kumwijundika bavua ko nawe atangiye kwiga imico yateye mu bahanzi yo gukinisha abafana babo.

Ku wa mbere w'iki cyumweru dutangiye nibwo umuhanzi Burna Boy yatunguranye yandika ku rukuta rwe rwa X, avuga ko Saa sita z'ijoro araza gushyira hanze album ye nshya, ni ukuvuga mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2024.

Ni amakuru yakirwanwe ubwuzu n'abakunzi be ndetse bakomeza kugenda bamwereka ko bayitegerezanyije amatsiko, gusa yirinze kugira byinshi abitangazaho.

Abantu baje kurara ijoro bayitegereje gusa baza gutungurwa n'uko umunsi wihiritse album itabagezeho nk'uko yari yabitangaje.

Ni ibintu byaje kurakaza cyane abakunzi be, bavuga ko nawe atangiye kwiga imico yo gukina mu mitwe abafana be, bavuga ko niba koko afite album yari kubibabwira ariko ntababeshye igihe igira hanze, bamwibutsa ko atari ibintu bwikwiye umuhanzi nka we.

Icyakora Burna Boy yaje kunyura kuri X na none ababwira ko album izaba yitwa 'No sign of Weakness' ndetse ahita ababwira ko hariho indirimbo yitwa 'Empty chairs'.

Iyi album ikaza ibaye iya munani ashyize hanze, ikurikira iyo aherutse gushyira hanze muri Kanama 2023 yise 'I Told Them' yari akomeje n'ibitaramo byo kuyimenyekanisha ku Isi.