Umuhanzikazi Rihanna, biravugwa ko yaba yasinyanye amasezerano na Live Nation ahagaze agaciro ka miliyoni 32 zama pound, akubiyemo no kongera gukora ibitaramo vuba aha.
Rihanna yasinyanye amazerano ya miliyoni 32 z'ama-pound na Live Nation bagomba no kumufasha gutegura ibitaramo
Ni muri ubwo buryo, umuhanzikazi w'imyaka 35, bivugwa ko ategura ibitaramo bizenguruka mu bice bitandukanye (Tour) hagati ya 2024 na 2025, ndetse ko afite n’imizingo ibiri mishya agomba gushyira hanze.
Rihanna, ufite abana babiri, Riot Rose, w'amezi abiri, na RZA, w’umwaka umwe, bombi yabyaranye n’umuraperi A$AP Rocky, amakuru avuga ko yamaze gushyiraho itsinda rye ryatangiye gukora no gutegura ibintu bitandukanye kuri iyi gahunda ye, itsinda bivugwa ko ubu riri kubarizwa mu mujyi wa Los Angeles, aho ririmo gukurikiranira iyi gahunda, mu gihe Rihanna we akirimo kwita ku mwana we.
Rihanna arategenya gushyira hanze imizingo ibiri
Ntabwo bitangaje kuba Rihanna yamaze gutangira guhanga amaso gahunda ze zo mu minsi iri imbere, cyane ko yahise asubira mu mirimo nyuma y'ukwezi kumwe gusa y’ibarutse umwana we wa kabiri.
