Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, uyu mugore utaravuzwe izina yavuze ko yahohotewe na Diddy na bagenzi be babiri icyo gihe ubwo yari afite imyaka 16.
Yasobanuye kandi ko Diddy n’inshuti ze bamusabye batahana, maze nyuma yo kotswa igitutu arabyemera, gusa kubera ubwoba ya I afite Combs amuha ikinyobwa cyamuteye umutwe, nyuma Diddy ngo aramusambanya amujugunya mu mbuga iwe .
Icyakora, nyuma yiki kirego, ry’abanyamategeko ba Diddy babiteye utwatsi bavuga ko uyu muraperi atigeze asambanya umuntu.
Bagize bati:”Tuba mu isi aho umuntu wese ashobora gutanga ikirego ku bw’impamvu iyo ari yo yose. Ku bw’amahirwe, hari inzira y’ubucamanza itabogamye kandi yo gushaka ukuri, rero Combs na we yizeye ko azatsinda mu rukiko.”
Tubibutse ko Combs yatawe muri yombi bwa mbere ku ya 16 Nzeri 2024 i New York muri hoteri yo muri uyu mujyi, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato, gucuruza abantu, ndetse urubanza rwe ruteganijwe gutangira ku ya 5 Gicurasi 2025.
