A$AP Rocky yaciye amarenga ko ashobora kubyara abana 12

A$AP Rocky yaciye amarenga ko ashobora kubyara abana 12

 Jan 23, 2026 - 18:51

Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky bakomeje kuvugwaho kuba bashobora kongera kwibaruka undi mwana mu bihe biri imbere, nyuma yo gusoza umwaka wa 2025 bafite abana batatu ari bo RZA, Riot na Rocki, bashobora kwiyongeraho abandi umunani.

Ibi byatangiye gufata indi ntera nyuma y’uko Rihanna aherutse gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu rujijo rwo guhitamo hagati yo “kugumana isura ikurura kandi afite ikimero” cyangwa gusama inda mu mwaka wa 2026, we agahitamo ko yasama.

Iyi mvugo yahise ituma abafana benshi batekereza ko uyu muhanzikazi ashobora kuba ari gutekereza ku mwana wa kane.

Ku rundi ruhande, A$AP Rocky mu kiganiro yagiranye na Joe Budden Podcast na we yakomeje kweneyegeza umuriro muri izi nkuru, aho yagize ati:“Icyo Imana izampa cyose nzacyakira. Ubu dufite byinshi turi gukoraho. Dufite n’ikipe y’umupira w’amaguru. Ndi hafi kugera ku rwego rwa Nick Cannon.”

Aya magambo yatangaje benshi, cyane ko Nick Cannon azwiho kuba afite abana 12, ariko anagaragaza ko Rocky atabona umubare w’abana ari ikibazo.

Nubwo kugeza ubu nta tangazo ryemewe riratangazwa n’aba bombi, abafana babo bakomeje kugaragaza ibyishimo n’amatsiko menshi ku bijyanye n’ahazaza h’umuryango wabo. 

Ni mu gihe kandi Rihanna na A$AP Rocky bazwiho gukunda gusangiza abafana ibice by’ubuzima bwabo, bityo benshi bakizera ko igihe nikigera bazatangaza inkuru yose ku mugaragaro.