50 Cent ntakozwa imyitwarire ya Perezida Biden

50 Cent ntakozwa imyitwarire ya Perezida Biden

 Oct 23, 2023 - 16:04

Umuraperi 50 Cent yanenze bikomeye imyitwarire ya Perezida wa USA Joe Biden ashinja kujya kwinezeza kandi igihugu kiri mu bibazo.

Umuraperi w’umunyamerika Curtis James Jackson III amazina nyakuri ya 50 Cent, ntiyumva neza ukuntu Perezida wabo Joe Biden n’umugore we Jill Biden bifata bakajya ku nyanja gutembera kandi ngo igihugu n'isi bifite ibibazo bikomeye bibugarije.

Ibi uyu muraperi yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instragam nyuma yo kubona Perezida Biden n’umugore we bagiye ku nyanja ya Antlantic kuri Rehoboth Beach i Delaware kuruhuka mu mpera z’icyumweru ubwo yari akubutse mu burasirazuba bwo hagati. 50 Cent yanditse ati “ Joe byuka aho ngaho abantu bari mu bibazo.”

President Joe Biden's age in a nutshell - Wise Or Washed Up? Time To  Resign? - YouTube

50 Cent ntiyumva ukuntu Perezida Biden yajya ku mucanga kandi igihugu kiri mu bibazo

50 Cent akaba yaragaragaje kutishimira imyitwarire ya Biden, nyuma yuko uyu Perezida Biden yari amaze gusangiza amafoto ye n’umugore we abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bari ku mucanga.

Perezida Biden akaba mu cyumweru cyashize yari yagiye muri Israel mu kibazo cy’intambara iki gihugu cyirimo n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine. Biden akaba yaranemereye inkunga iki gihugu y’ibisasu birinda ikirere. Ni mu gihe n'ubundi mu minsi yashize USA yari yohereje ubwato rutura bw'intambara mu nyanja ya Mediterane.

Perezida Biden n'umugore we Jill bari bagiye ku mucanga

50 Cent Begs Joe Biden To

Little G! 50 Cent's 2 Year Old Son Earns $700,000 Modeling

50 Cent udakozwa imyitwarire ya Joe Biden