50 Cent arimo kubyinira ku rukoma

50 Cent arimo kubyinira ku rukoma

 Aug 5, 2024 - 09:48

Nyuma y'imyaka hafi ine umuraperi 50 Cent arimo guteseka mu nkiko mu rubanza yaregwagamo kwiba inkuru y'abandi akiyikoresha muri filime ye, kera kabaye urwo rubanza yrusohotsemo amahoro.

Umuraperi 50 Cent yishimiye gutsinda urubanza rwa miliyari imwe y'amadorari mu rukiko nyuma yo gukekwaho kwiba inkuru y’ubuzima bw’uwahoze acuruza ibiyobyabwenge ‘Holland’ akayikoresha muri filime ye yise ‘Power’.

Mu mwaka wa 2021, Holand yareze 50 Cent kunshuro yambere, avuga ko yibye inkuru y’ubuzima bwe akayikoresha muri firime yise “Power”, avuga ko ashaka ko yishyurwa.

Nanone, nyuma y’imyaka ibiri, mu 2023, Holand yongeye kwitaba urukiko maze ashinja 50 Cent kuba yaragize umugambi wo kumwica nyuma yo kunanirwa gukuraho icyo ikirego. Holand kandi rubyongeyeho ko 50 Cent yakoresheje abicanyi ngo bamwice.

Icyo gihe yaragize ati:“50 Cent afite ubushobozi bwo guha akazi umwicanyi, kubera amasezerano ya miliyoni 150 z’amadorali yakuye muri STARZ / LIONSGATE, ndetse yanteye ubwoba. Yahaye akazi abicanyi barashobora kunyica n’umuryango wanjye igihe icyo ari cyo cyose.”

Nk’uko rero TMZ ibivuga, 50 Cent yaje gutsinda urubanza yari amazemo igihe kirekire. Ndetse mu kubyemeza, yatangaje amakuru yitsinzi abinyujije ku runuga rwa Instagram.