Zeo trap yavuze impamvu yahisemo gukorera indirimbo Rayon Sports

Zeo trap yavuze impamvu yahisemo gukorera indirimbo Rayon Sports

 Jul 29, 2025 - 13:31

Umuhanzi umaze kugira izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop, Byiringiro François uzwi nka Zeo Trap, yatangaje ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports kuva akiri muto, ibyatumye ayikorera indirimbo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, nibwo uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo yise 'Rayon Sports' ayishyira ku mbuga ze asanzwe ashyiraho indirimbo.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na The Choice Live, Zeo Trap yasobanuye imva n'imvano yo gukora iyi ndirimbo aho yemeje ko usibye kuba yarahawe akazi na Rayon Sports akayikora kugira ngo abafana bitegure neza ibyishimo azabaha mu cyumweru cyahariwe Rayon Sports, ni n'umufana wa Rayon Sports ukomeye kuva akiri muto.

Akomeza agaragaza kandi ko kuririmba muri iki cyumweru ari amahirwe akomeye kuri we abonye yo kwigaragaza no guhuza umuziki we n'abasanzwe bakunda umupira w'amaguru.

Yagize ati "Bigiye kumpa amahirwe yo kwigaragaza binampe uburyo bwo guhura umuziki wange n'abakunzi ba ruhago. Ikindi ni ikipe mfana, biba byiza y'uko byanahuriranye."

Mu gusohora iyi ndirimbo, Zeo Trap nta mashusho yayikoreye aho yatubwiye ko amashusho azayashyira hanze nyuma y'ibi bitaramo byo mu cyumweru cyahariwe ikipe ya Rayon Sports ari n'aho hazafatirwa menshi muri yo.

Uko gahunda iteye muri iki cyumweru cyahariwe Rayon Sports:

Tariki 01 Kanama 2025, Rayon sports izakina na Gasogi United kuri Stade ya Nyanza, saa 15:00 z'umugoroba.

Tariki 06 Kanama 2025, Rayon sports izakina na Gorilla FC kuri Stade ya Ngoma, saa 15:00 z'umugoroba.

Tariki 09 Kanama 2025, Rayon sports izakina na Etincelles kuri Stade Umuganda, saa 15:00 z'umugoroba.

Rayon Sports izakina imikino itatu yose mu Ntara mu rwego rwo kwegera abakunzi bayo

Amashusho y'indirimbo 'Rayon Sports' azasohoka nyuma y'ibi bitaramo