Nyina w'abana batanu, akaba na brand ambassador w'ikirango(brand) cya Softcare, ari mu gihugu cya Tanzania mu rugendo rw’akazi, gusa mu kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru byo muri Tanzania, yavuze ku rushako rwe, ndetse n'umubano we n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz, n'ibindi.
Abajijwe niba hari gahunda afite yo kubyarana n'umugabo we.
Shakib Lutaya na Zari ngo barifuza kubyara
Uyu mucuruzi w'imyaka 43 yagize ati: “Yego. Tugiye kubyara. Dutegereje rwose kubyara. Ahari babiri, ariko turimo kubanza kugerageza kubanza kubyara umwe. Bisobanura rero umurage woroheje ugiye gukomeza.”
Ibi bije nyuma y’uko muri Gashyantare, Zari n'uwahoze ari umukunzi we Diamond bagaraye bafatanye agatoki ku kandi mu mashusho yavugishije benshi ndetse bikanavugwa bashobora kuba basubiranye.
Shakib w’imyaka 31 akaba akomoka muri Uganda, uhora wibazwaho byinshi ku bijyanye n’ubutunzi bwe,icyo gihe yahise arubira ndetse atangira no kubigaragaza nyuma gato y’uko ayo mashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Zari ngo barifuza umwana umwe ariko ngo bagize Imana banabyara babiri
Icyo gihe Zari na Shakib basibye amafoto ya buri wese ku mbuga zabo, aho Zari w’imyaka 43, yasibye amafoto menshi ya Shakib, harimo n’ayo bari bafashe ku isabukuru y’umuhungu we w'imfura.
Icyakora, nyuma y'ibyumweru bike, bongeye guhura ndetse baranasohokana mu gihugu cya Saudi Arabia.
