Zari yabwije ukuri abamushinjaga gutuma umwana we na Diamond  ibisuko bimwerera ku mutwe

Zari yabwije ukuri abamushinjaga gutuma umwana we na Diamond ibisuko bimwerera ku mutwe

 Nov 22, 2023 - 00:42

Rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga, rwiyemezamirimo akaba n'uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan, yagize icyo avuga ku bamubazaga impamvu ibisuko biri ku mutwe w'umukobwa we, bitajya bihinduka.

Nyuma y’iminsi azonzwe n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, bamubaza impamvu adahindura imisatsi y’umukobwa we, Zari yagize icyo avuga.

Zari yasubije abafana bamubazaga impamvu adahindura ibisuko by'umwana we na Diamond Platnumz

Abinyujije mu mashusho magufi yashyize ku rubuga rwa Snapchat, ni ho yasubirije  abafana be bamubazaga impamvu ibisuko byereye ku mutwe w’umwana we.

Zari yavuze ko yahisemo kudahindura imisatsi y’umukobwa we Tiffah kubera ko muri South Africa ubu bari mu gihe k’izuba, bityo ko kumushyiraho imisatsi itandukanye byamubangamira mu myigire kuko kubera ubushyuhe bisaba ko umuntu yoga inshuro nyinshi, kandi umusatsi wabangama.

Zari yasabye abafana kujya bita ku bibareba, bakareka umwana we

Yagize ati:"Sinshaka ko abantu bakomeza gufata umwana nk’umuntu mukuru. Ntabwo ari ngobwa ngo uko mpinduranya imisatsi abe ari na ko umwana wanjye ahinduranya iye, kugira ngo anezeze rubanda.” 

Uyu mubyeyi w’abana batanu barimo n’uyu yabyaranye na Diamond Platnumz, yasoje asaba abantu kudafata ibibazo bye ngo babigire ibye.