Zari yagaragaje ko kuri we atiyumvisha uburyo umugore yiyemeza kubyara kandi abizi ko nta bushobozi afite bwo kuzarera abo bana, nyamara yakabaye abyirinda akabyara abo ashoboye.
Yavuze ko hari abagore bajya bamwandikira bari kurira bamusaba ubufasha, bamubwira ko abagabo babo babataye babasigira abana bonyine kandi nta bushobozi bafite bwo kubarera bonyine.
Ati "Muri ubu bukungu, abantu bakennye baracyabyara?... Abagore baza muri 'inbox' yange bari kurira bavuga ko abagabo babatanye n'abana, kandi bakaba ntabyo kurya bafite."
Uyu muherwekazi yakomeje avuga ko abo bagore bazi ko baba bakennye batagakwiye kwemera gusama, kuko hari uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro kandi ku buntu.
Ati "Kuki mukibumbura amaguru yanyu mugatwita kandi mukennye? Kuboneza urubyaro si ubuntu muri iki gihe? Abagore dukwiye gukora ibyiza kurushaho."
Icyakora iki ni igitekerezo kitakiriwe neza n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamushinjaga kwishongora bikabije ku bakene, ariko kandi bamwe bagaragaza ko bamushyigikiye ibyo yavuze nubwo yabivuze akoresheje imvugo ikarishye.
Zari yakebuye abagore babyara bakennye abasaba kuboneza urubyaro
Zari yanenze abagore babyara bakennye
