Yolo The Queen yabaye igitaramo muri Tanzania

Yolo The Queen yabaye igitaramo muri Tanzania

 May 31, 2024 - 08:39

Kirenga Phiona uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram nka Yolo The Queen, nyuma y’uko aciye amarenga ko yaba yitegura kwibaruka, byatumye muri Tanzania bongera kumugarukaho cyane bibaza niba yaba atwite iya Harmonize bavuzwe mu rukundo.

Muri iki cyumweru nibwo uyu mukobwa yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram asaba abamukurikira kumubaza ibibazo akabasubiza, na bo bamubaza ibibazo byinshi bitandukanye.

Umwe mu bamukurikira yaje kumubaza niba yaba yiteguye kuba umubyeyi. Yolo The Queen nta guca ku ruhande amubwira ko yavutse abyiteguye.

Undi umwe mu bamukurikira yaje kuza amwifuriza amahirwe masa yo kuba yarasamye ariko arongera amubaza niba yaba atwite umuhungu cyangwa umukobwa, na we nta guca ku ruhande amubwira ko ari umukobwa mwiza. Yagize ati “Umukobwa mwiza.”

Nyuma yo gutangaza ibi, byatumye abo muri Tanzania bamugira igitaramo bibaza niba uyu mwana yaba ari uwa Harmonize bavuzwe cyane mu rukundo ariko bakaza gutandukana, ndetse batangira no kubara amezi yaba ashize batandukanye kugira ngo bumve niba yaba yarasize amuteye inda cyangwa ari iy’undi musore.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 ariko Yolo The Queen ntasibe kunyomoza aya makuru y’urukundo  rwabo, kugeza ubwo Harmonize yazaga mu Rwanda bakarara muri Hotel imwe.

Nyuma nibwo byaje kujya hanze ubwo Harmonize yamugeneraga impano y’imodoka iri mu bwoko bwa Ranger Rover, akarenzaho ko ibye byose ari iba Yolo The Queen. Kuva icyo gihe nibwo imitoma yatangiye kuvuza ubuhuha ku mbuga nkoranyambaga.

Yolo The Queen yavuzweho kenshi inkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye barimo n’umuraperi Drake ukomeye muri Canada.