Ykee Benda yiyamye abafana barimo kumugereranya na Azawi

Ykee Benda yiyamye abafana barimo kumugereranya na Azawi

 Oct 25, 2023 - 22:01

Nyuma yuko umuhanzikazi Azawi yakoze igitaramo mbaturamugabo i Kampala muri Uganda, abafana batangiye gusaba Ykee Benda utarakora igitaramo nya gitaramo kumwigiraho, gusa uyu muhanzi ntibyamushimishije.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Tugume Wycliffe wamenyekanye nka Ykee Benda, yatangaje ko atishimiye abafana bamugereranya n’umuhanzi Azawi wasinyishijwe n’inzu itunganya umuziki ya  Swangz Avenue muri 2019. 

Ykee Benda umujinya ni wose nyuma yuko abafana barimo kumupima kuri Azawi

Ykee Benda utarigeze akora igitaramo kinini mu mwuga we wa muzika, yahuye n’ikibazo cyo kunengwa ku mbuga nkoranyambaga aho abafana bavuga ko agomba gutera ikirenge mu cya Azawi.

Bamusabye gufatira isomo kuri uyu muhanzi, nyuma yuko aherutse kugira igitaramo cyiza muri Kampala Serena Hotel, cyabaye igitaramo cye cya kabiri gikomeye kuva yakinjira mu muziki muri 2019.

Ykee Benda warakajwe cyane n’amagambo y’abafana, yifashishije imbuga nkoranyambaga asaba abafana gushaka ubundi buryo bashimira Azawi batamusuzuguye cyangwa ngo basuzugure undi muntu uwo ari we wese.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere kibangamira ibyishimo n’intego ni ukugereranya. Mushobora gushimira Azawi, kandi nta muntu musuzuguye. Murebe ibyo mwavuze, ubundi mufate akanya mwibaze icyo murimo gufasha abana banyu, mu gihe nge nyoboye inzu itunganya umuziki ya kabiri nini muri iki gihugu cyacu!”

Ykee Benda abana bamushinja kuba nta gitaramo gikomeye arakora

Urebye no mu magambo ya Ykee Benda, biragaragara ko atigeze yishimira kuba abafana barimo kumurutisha umuhanzikazi Azawi.