Yatawe muri yombi nyuma yo guhemukira nyirabukwe washakaga kumwima umugabo

Yatawe muri yombi nyuma yo guhemukira nyirabukwe washakaga kumwima umugabo

 Jul 7, 2024 - 18:03

Umugore wo mu Bwongereza yakatiwe gufungwa umwaka umwe n'igice, nyuma gutwika imodoka ya nyirabukwe amuziza ko atashakaga ko abana n'umuhungu we.

Umugore wacuze umugambi akanatwika imodoka ya nyirabukwe nyuma yo kumubwirwa ko adakwiriye umuhungu we, yatawe muri yombi.

Alisha Anwar, w'imyaka 29, yishyuye inshuti akayabi kugira ngo igabe igitero cyo kwihorera i Wrexham muri Kamena 2022 nyuma yo guterana amagambo na Christine Place akaba Nyina w'umukunzi we w'imyaka 54, mu gihe yiteguraga ubukwe bwe.

Anwar, na we ukomoka i Wrexham, nyuma yo gutabwa muri yombi yemeye icyaha cyo gucura umugambi wo gutwika imodoka ya nyirabukwe maze akatirwa gufungwa amezi 16.

Si ibyo gusa kandi kuko n’ishuti ye Luke Williams, na we ukomoka i Wrexham ari na we watwitse iyo modoka, na we yemeye icyaha gusa we akaba azakatirwa mu cyumweru gitaha.