Yakoze ubukwe mu marira! Jada Pinkett yarongowe na Will Smith ku gitutu cya nyina

Yakoze ubukwe mu marira! Jada Pinkett yarongowe na Will Smith ku gitutu cya nyina

 Oct 15, 2023 - 13:33

Jada Pinkett Smith utari gusiba mu itangazamakuru, yahishuye ko kurongorwa na Will Smith atabishakaga, ahubwo ngo nyina ni we wamucanyeho umuriro ngo akore ubukwe kubea yari atwite.

Umukinnyikazi wa filime muri Hollywood muri Amerika Jada Pinkett Smith, akomeje guca igikuba hirya no hino bitewe n'inkuru ari gutangaza muri iyi minsi. Ku ikubitiro yatunguye isi avuga ko we na Will Smith batandukanye mu 2016, ariko ngo bose bakomeza kwinumira. Kuri iyi nshuro, yatangaje ko burya ngo yarongowe na Will atabishaka.

Jada Pinkett, akaba yavuze ko gukora ubukwe na Will Smith, yabisunikiwemo na nyina ngo kubera yari atwite, bituma nyina amushyiraho igitutu gikomeye ngo agire arongorwe vuba. Jada Pinkett Smith akaba yarakoze ubukwe na Will mu 1997 babukorera mu nyubako ya Cloisters i Baltimore ho muri Maryland muri Amerika.

Jada Pinkett Smith yakoze ubwe na Will Smith ku gitutu cya nyina

Madamu Jada ubwo yagarukaga ku byo gukora ubukwe atabishaka, yagize ati " Narababaye cyane ubwo naringiye gukora ubukwe kuko numvaga bantengushye. Narindimo kurira mu bukwe bwose. Mvugishije ukuri, sinashakaga kurongorwa, ahubwo narindi ku gitutu cyuko ari nge mukinnyi muto wa filime wari utwite."

Yuzemo ati " sinarinzi icyo gukora icyo gihe, gusa icyo ntashidikanya, nuko ntashakaga gukora ubukwe, kuko ibirori byose byari akababaro gusa. Ubukwe bwabaye mfite inda y'amezi atatu." 

Jada Pinkett Smith aremeza ko atashakaga gukora ubukwe na Will Smith

Mu gihe Jada atangaza ko yakoze ubukwe atabishaka, yari yabanje no gutangaza ko uwari umukunzi we umuraperi Tupac Amaru Shakur, nawe yari yamusabye ko bashyingiranwa ubwo yari muri gereza mbere yuko apfa mu 1996, ariko ngo nabwo arabyanga.