Harimo uwishyuwe miliyoni 15! Byinshi ku gitaramo cyatumiwemo Bruce Melodie, Riderman na Chris Eazy

Harimo uwishyuwe miliyoni 15! Byinshi ku gitaramo cyatumiwemo Bruce Melodie, Riderman na Chris Eazy

 May 9, 2024 - 10:03

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, hateganyijwe ibirori byo kuzasusurutsa abazitabira umuhango wo gushyikiriza ikipe ya APR Fc igikombe cya shampiyona. Bruce Melodie, Riderman, na Chris Eazy akaba ari bo bahanzi bagomba gutaramira abazitabira uyu muhango.

Mu mukino  wa 30 uzaba ku cyumweru, ari na wo uzasoza shampiyona y’u Rwanda, umukino uzahuza ikipe ya APR Fc n’ikipe y’Amagaju Fc kuri Kigali Pele stadium saa cyenda z’amanywa. Aho ikipe ya APR Fc izaba ishyikirizwa igikombe cyayo cya 22, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwateguye n’ibirori byo kuzishimana n’abakunzi bayo nyuma yo gushyikirizwa igikombe.

Ni ibirori bizaba nyuma yo gushyikirizwa igikombe, hakaba haratumiwemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Riderman na Chris Eazy ngo bazasusurutse abazaba baje kwihera ijisho uwo mukino, bakanifatanya mu byishimo. Mu batumiwe kandi harimo n’abavangamiziki bagezweho mu Rwanda barimo Dj Kavori, ndetse na Dj Toxxyk.

Umuhanzi Bruce Melodie usanzwe ari brand ambassador w’ikinyobwa cya Primus, ndetse na Dj Kavori watsinze mu marushanwa ya Muttzing amabeats bakaba barazanywe ku bufatanye na Blarirwa ari na yo yateye inkunga iyi shampiyona.

Bruce Melodie nk’umuhanzi mukuru muri ibi birori akaba yarishyuwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc akayabo kangana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo azaze guha ibyishimo abakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru muri rusange.