Mu mukino wa 30 uzaba ku cyumweru, ari na wo uzasoza shampiyona y’u Rwanda, umukino uzahuza ikipe ya APR Fc n’ikipe y’Amagaju Fc kuri Kigali Pele stadium saa cyenda z’amanywa. Aho ikipe ya APR Fc izaba ishyikirizwa igikombe cyayo cya 22, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwateguye n’ibirori byo kuzishimana n’abakunzi bayo nyuma yo gushyikirizwa igikombe.
Ni ibirori bizaba nyuma yo gushyikirizwa igikombe, hakaba haratumiwemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Riderman na Chris Eazy ngo bazasusurutse abazaba baje kwihera ijisho uwo mukino, bakanifatanya mu byishimo. Mu batumiwe kandi harimo n’abavangamiziki bagezweho mu Rwanda barimo Dj Kavori, ndetse na Dj Toxxyk.
Umuhanzi Bruce Melodie usanzwe ari brand ambassador w’ikinyobwa cya Primus, ndetse na Dj Kavori watsinze mu marushanwa ya Muttzing amabeats bakaba barazanywe ku bufatanye na Blarirwa ari na yo yateye inkunga iyi shampiyona.
Bruce Melodie nk’umuhanzi mukuru muri ibi birori akaba yarishyuwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc akayabo kangana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo azaze guha ibyishimo abakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru muri rusange.