Yaguriye umugore we ikirwa kugira ngo ajye abasha kwambara utwenda tugufi atishisha

Yaguriye umugore we ikirwa kugira ngo ajye abasha kwambara utwenda tugufi atishisha

 May 14, 2025 - 15:03

Benshi bakomeje kunezezwa n'inkuru h'urukundo y'umucuruzi w'i Dubai, Jamal Al Nadak waguriye umugore we Soudi Al Nadak ikirwa cya miliyoni 50 z'amadolari kugira ngo agitureho wenyine age abasha kwambara utwenda tugufi atishisha.

Soudi, ufite imyaka 26 y'amavuko wavukiye mu Bwongereza, yatangaje aya makuru mu mashusho ya yashyize kuri Instagram yanditseho ati: “POV: Wifuzaga kwambara bikini none umugabo wawe yakuguriye ikirwa.”

Aba bombi bahuye ubwo bigaga i Dubai kandi bashakanye imyaka irenga itatu ishize, ndetse bari batekereje kugura ikirwa mu rwego rw'ishoramari ndetse n'uburyo bwo kuryoherwa n'ubuzima bwo ku mucanga wa Saudi Arabia. 

Ahantu nyaburanga iki kirwa kiri ntiharamenyekana kubera impamvu z’ibanga, ariko bizwi ko giherereye muri Asia.

Mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga bishimiye ibyo uyu mugabo yakoze, aho barimo kunwita "umugabo wumwaka," hari abandi bamunenze bavuga ko ari ukwiyemera.