Yaburiye ubusugi mu nzu y'iwabo ku myaka 14!Cynthia Morgan akeneye ukuri

Yaburiye ubusugi mu nzu y'iwabo ku myaka 14!Cynthia Morgan akeneye ukuri

 Oct 25, 2023 - 14:32

Umuhanzi Cynthia Morgan yatangaje ko yambuwe ubusugi na musaza we ndetse na murumuna we babanaga mu nzu ibituma yifuza kumenya ukuri kose ku bavandimwe be.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Cynthia Morgan uzwi cyane nka Madrina, yatangaje ko yabuze ubusugi ku myaka 14 y'amavuko abuburira mu nzu ya se, nyuma yuko musaza we muto ndetse murumuna we bamukoreraga ho igerageza ry'imibonano mpuzabitsina.

Mu butumwa Morgan yacishije ku ruta rwe rwa Instagram, akaba yagaragaje ko abavandimwe be bamwangaga cyane ndetse bakomukorera ibi byose, barangiza bakanamutera n'ubwoba ko nabivuga bizamugira ho ingaruka.

Cynthia Morgan aravuga ko yahohoterwaga n'abavandimwe be

Magingo aya, uyu muhanzikazi akaba avuga ko akeneye gukoresha ibizamini bya DNA kugira ngo arebe niba koko abavandimwe be bamukoreye ihohoterwa akiri muto niba bafitanye isano.

Ati " Natakaje ubusugi nkifite imyaka 14 mbikorewe na musaza wange hamwe na murumuna wange twabanaga mu nzu ya papa, aho babaga bagamije kunkoreraho igerageza ry'imibonano mpuzabitsina."

Cynthia Morgan yabuze ubusugi ku myaka 14

" Ibi bintu byamaze amezi menshi kugera ngize ubutwari bwo kubibwira mama. Ndahamya ntashidikanya ko batari guhagarika kubikora kuko baranyangaga cyane. Babwiraga ko nimbibwira mama, bazantoteza cyane ndetse bakabibwira n'inshuti zange bakajya bankubita."

Akaba yunzemo ko, ku mpamvu zibyo byose yakorewe, ari yo mpamvu yifuzaga kujya gukoresha ibizamini bya DNA kugira ngo arebe neza niba koko abo ari abavandimwe be bahuje se ubabyara.