Wema Sepetu yamanjiriwe ubwo yabazwaga imyaka afite ku isabukuru ye

Wema Sepetu yamanjiriwe ubwo yabazwaga imyaka afite ku isabukuru ye

 Oct 2, 2023 - 20:33

Umukinnyi wa filime muri Tanzania Wema Sepetu yaruciye ararumira ubwo yabazwaga imyaka afite ku munsi we w'amavuko.

Ku wa 28 Nzeri 2023, nibwo umukinnyikazi wa filime muri Tanzania Wema Abraham Sepetu yakoresheje ibirori by'umunsi we w'amavuko mu birori by'akataraboneka byavugishije benshi ndetse bikemezwa ko habayemo gusesagura cyane.

Muri videwo yakwirakwijwe n'umu-blogher wo muri Tanzania witwa Jaumaudaku, Wema Sepetu abazwa n'umunyamakuru imyaka yaba afite magingo aya, cyane ko n'abakunzi be bari biteguye kumva imyaka yijihije. Nyamara Wema Sepetu yabaye ibamba yanga kugira icyo abivugaho.

Umukinnyi wa filime muri Tanzania Wema Sepetu yanze kuvuga imyaka afite

Ku mbuga zinyuranye zirimo nka Wikipedia, bigaragara ko uyu Wema Sepetu yavutse ku wa 28 Nzeri 1988. Ubwo umunyamakuru yabazaga uyu mukobwa, yagize ati " Hari inyandiko nyinshi zirirwa zicaracara zivuga ko waba uri muto cyane ufite imyaka 33. Ese Wema, waba ufite imyaka ingahe mu by'ukuri?"

Wema Sepetu mu gusubiza iki kibazo, asa naho atishimiye iki kibazo, akaba yanze kugira icyo abivugaho. Ati " Ntacyo nabivugaho."

Umukinnyikazi wa filime Wema Sepetu 

Ku rundi ruhande, Wema Sepetu wabaye inshuti na Diamond Platnumz, nyina akaba yatangaje ko umusore bakunda yamumenye na mbere yuko umukobwa we amumwereka.

Magingo aya, uyu Wema Sepetu akaba ari mu rukundo n'umuhanzi wo muri Tanzania Emanuel Simon uzwi nka Whozu, aho urukundo rwabo rwagiye ahagaragara mu 2022. Kuri iyi nshuro nyina wa Wema Sepetu akaba avuga ko urukundo rwabo yarubonye rugikubita.