Weasel Manizo yagabiye nyina wa Radio

Weasel Manizo yagabiye nyina wa Radio

 Jul 31, 2024 - 07:47

Umuhanzi Weasel Manizo yagabiye inka umubyeyi wa Mowzey Radio bahoze mu itsinda rimwe rya GoodLife mu gihe ari kwitegura igitaramo.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Weasel Manizo yahaye impano y'inka umubyeyi wa Mowzey Radio madamu Kasuubo Jane mu gihe ari kwitegura igitaramo yise "Memories of Goodlyfe concert".

Iki gitaramo, cyikaba cyizabera kuri 'Hotel Africana' i Kampala ku wa 02 Kanama 2024, aho Weasel yabanje guha icyubahiro umuvandimwe we baririmbanaga aha impano umubyeyi we Kasuulo Jane.

Uyu mubyeyi akaba yatangaje ko yishimiye iyi mpano yahawe, nk'uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibyandika, ndetse akaba yavuze ko tariki ya 02 Kanama agomba kwitabira igitaramo.

Ibi bibaye kandi , mu gihe uyu mubyeyi ari gusaba inshuti n'abavandimwe ko bamugoboka akabona miliyoni 350 z'amashiringi ya Uganda kugira ngo agure ubutaka bwerekeza aho umuhungu we ashyinguye kugira ngo abantu bazajye basura imva ye ku buryo bworoshye.

Weasel na Radio bakaba barahoze mu itsinda rimwe rya GoodLife aho baje gukundwa mu ndirimbo nka Bread & Butter, icyakora Mowzey Radio ntiyabashije gukomeza ubuzima, kuko ku wa 01 Gashyantare 2018 yahise atabaruka.