Vinka nyuma yo gushyirwa mu bahatanira Grammy Awards yishongoye ku banzi

Vinka nyuma yo gushyirwa mu bahatanira Grammy Awards yishongoye ku banzi

 Oct 24, 2023 - 16:51

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Vinka, nyuma yuko amakuru yari amaze kugera hanze ko indirimbo ye "Bailando" yashyizwe mu zihatanira igihembo cya Grammy, yishongoye ku banzi be.

Indirimbo “Bailando” y’umuhanzikazi wo muri Uganda, Vinka, yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zirimo guhatana muri Grammy Awards mu byiciro bibiri: Best Global Music Performance na Best African Music Performance.

Vinka arimo kubyinira ku rukoma nyuma yuko indirimbo ye ishyizwe mu zihatanura Grammy awards

Vinka, nyuma yo kumenya aya makuru shimye cyane, avuga ko atakitaye ku banenze iyi ndirimbo ubwo yasohokaga kuko na none yakunzwe cyane ku buryo atigeze atekereza. 


Yagize ati:“Sinshobora guta umwanya ku banzi banjye cyangwa abatarakunze indirimbo yanjye “Bailando”. Nishimiye kandi nshimishijwe no kuba narashyizwe ku rutonde rw’abantu bazahatanira ibihembo bya Grammy “. 

Abantu batandukanye, barimo umuhanzi mugenzi we Victor Ruz, bikomye bananenga iyi ndirimbo “Bailando” ikimara gusohoka  bwa mbere.

Vinka yavuze ko atigifite umwnya wo guta ku bamwanga 

Icyakora, nubwo Vinka arimo kubyinira ku rukoma, si we muhanzi wenyine wo muri Uganda urimo guhatana muri Grammy Awards, kuko abandi bahanzi bo muri Uganda nka Jose Chameleon na Eddy Kenzo, na bo bahabaye.