Usher yihanganishije abafana bari bategereje igitaramo kigasubikwa ku munota wa nyuma

Usher yihanganishije abafana bari bategereje igitaramo kigasubikwa ku munota wa nyuma

 May 5, 2024 - 14:01

Umuhanzi Usher yihanganishije abafana be batengushywe n'igitaramo cyagombaga kuba ku wa gatandatu kigasubikwa ku munota wa nyuma kubera umuyaga mwinshi wari uteganyijwe ku munsi w'igitaramo.

Ni igitaramo kiswe The lovers & Friends cyagombaga kubera mu mujyi wa Las Vegas, kiza gusubikwa ku mugoroba wo ku wa gatanu abantu benshi bamaze kugura amatike, nyuma y'uko ikigo gishinzwe iteganyagihe gitangaje ko hazaba inkubi y'umuyaga mwinshi.

Abateguye iki gitaramo bahise batangaza ko kubera inama bagiriwe n'abashinzwe iteganyagihe, bahisemo gusubika igitaramo mu rwego rwo kurinda abafana, abahanzi n'abandi bagombaga kuza mu gitaramo, gusa bavuga ko abari baguze amatike bagomba kuyasubizwa bitarenze iminsi 30.

Usher wagombaga gutarama muri iki gitaramo, mu butumwa yanyujije kuri X, yihanganishije abafana be ku bwo gutenguhwa, ababwira ko na we yatengushywe nka bo.

Avuga ko nawe yagombaga gukurikiza amabwiriza ya Leta ku bw'umutekano wa buri muntu kandi buri kintu kiba kubera impamvu.