Urasabwa arenga miliyari niba wifuza ko Rema agutaramira

Urasabwa arenga miliyari niba wifuza ko Rema agutaramira

 Nov 27, 2023 - 13:18

Amakuru mashya ubu avuga ko umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Divine Ikubore wamenyekanye nka Rema, ubu kumutumira mu gitaramo bisaba asaga miliyoni y'amadorari.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Vanguard, ubu byagusaba miliyoni imwe y’amadorari, ni ukuvuga arenga miliyari y’amanyarwanda kugira ngo ubashe gutumira rema mu gitaramo.

Rema ubu na we ari mu bahanzi bahenze

Iki kinyamakuri kivuga ko mbere y’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, gutumira Rema byasabaga agera ku bihumbi 200 by’amadorari, ni ukuvuga arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda, gusa ngo igiciro cye cyaje gutumbagira cyane cyuma yo gudsubiramo indirimbo “Calm Down” afatanyije n’umuhanzikazi Selena Gomez.

Mu by’ukuri, nyuma yuko uyu muhanzi wo mu gihugu cya Nigeria akoreye ibitaramo bikomeye birimo icyo yakoze mu birori byo gutanga Ballon d’Or, icyo aherutse gukorera mu Bwongereza amatike agashira iminsi ibiri mbere yuko kiba, gutsindira ibihembo bikomeye birimo MTV Europe Music Awards, igihembo cya Top Afrobeats muri Billboard Music Awards, ibyo byose byagiye bizamura agaciro ke mu gihe gito.

Rema ubu ahagaze arenga miliyari kugira ngo agutaramire

Nyuma yo kugera kuri urwo rwego, Rema ubu ari kiciro kimwe na n’abandi bahanzi b’iwabo barimo Wizkid na Burna Boy na bo bafite igiciro fatizo kiri hejuru cyane.