Ibi yabitangaje ubwo yari mu nama yabereye i Londres aho La Liga yasinyaga amasezerano yo kwerekana shampiyona muri Arabia Saudite. Kubera ko ahanini ibyari byatangajwe n'umuyobozi ushinzwe ikigo gihugura abatoza kitwa 'CENAFE' cyo muri Esipanye, Bwana Miguel Galán kuri iyi ngingo.
Javier Tebas yagize ati "Sinshobora gusubiza Miguel Galán kuko ahora avuga ibintu byinshi…Turacyabikoraho, kandi nabivuze kenshi ko dufite umugambi wo kujyana umukino hanze ya Espagne, kandi Miami ishobora kuba imwe mu byerekezo."
Amakuru yemeza ko imikino izajyanwa muri Amerika harimo uwa Villarreal FC, na Barcelona nubwo Tebas yirinze kubyemeza. Ati "Birashoboka, ariko sinzi niba ari Barcelona na Villarreal cyangwa undi mukino."
Mu mwaka w'imikino wa 2018–2019, higeze gutegurwa ko Girona izakina na Barcelona i Miami, ariko byaje guhagarikwa n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Esipanye ifatanyije na FIFA.
Iyi gahunda ibayeho byaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka ya ruhago mu makipe akomeye kuko akenshi amakipe abikora ari imikino ya gicuti ndetse n'iyo kwitegura igaruka ry'umwaka w'imikino(Pre-season).
Javier Tebas ni umwe mu bayobozi bafite igitinyiro ku mugabane w'u Burayi
Barcelona iri muzimbere mu kuzajya gukinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
