Umunyarwenya Samu ntiyahiriwe mu matora y’Abadepite

Umunyarwenya Samu ntiyahiriwe mu matora y’Abadepite

 Jul 16, 2024 - 15:53

Umunyarwenya Mucyo Samson wamamaye mu itsinda rya Zuby Comedy, ntiyabashije guhirwa n’urugendo rw’amatora yari ahatanyemo yo kwinjira mu Nteko Nshingamategeko ahagarariye urubyiruko.

Uyu munyarwenya yari mu bakandida 31 bari bahataniye kwinjira mu Nteko Nshingamategeko, aho muri bo hagombaga kuvamo babiri bazahagararira urubyiruko (umuhungu n’umukobwa), gusa ku bw’amahirwe make ntiyabashije gutsinda.

Samu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko atabashije kuba umunyamahirwe ngo atsinde amatora aboneraho no gushimira abamubaye hafi n’abamushyigikiye.

Yagize ati “Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda. Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye ibyiza biri imbere.”

Samu akaba ari umwe mu bantu babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro wabashije gutinyuka atanga kandidatire, ibintu byatunguye ndetse bishimisha benshi ku bw’ubutwari yagize bwo gukora ibintu bitari bimenyerewe.