Umunyamakuru wasomye amakuru ahetse umwana akomeje kurikoroza

Umunyamakuru wasomye amakuru ahetse umwana akomeje kurikoroza

 Mar 11, 2024 - 19:01

Benshi bacitse ururondogoro nyuma y'inkuru y'umunyamakurukazi wasomye amakuru kuri televiziyo ahetse umwana.

Umugore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Kapinga Kisamba Clarisse akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo kuri kimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu,  yashimiwe n’abatari bake by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’igikorwa cye cy’ubutwari cyo gusoma amakuru ahetse umwana mu mugongo.

Nyuma yo gusoza ayo makuru, abantu batandukanye hirya no hino, baje gushimira uyu mugore mu gihe abagore bagenzi be bashimangiye ko ari ngombwa ko bagabo bakwiye kwibuka inshingano bafite zo gufasha abagore, aringa gukorera mu buryo bugoranye nk’ubwo uyu mugore yakoreyemo.