Umuhanzi waguze impeta ya 2Pac yamenyekanye

Umuhanzi waguze impeta ya 2Pac yamenyekanye

 Jul 28, 2023 - 09:47

Byamenyekanye ko umuraperi Drake ari we wibitseho impeta ya 2Pac yagurishijwe akayabo k'amadorari muri cyamunara.

Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru nibwo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika hatejwe cyamunara impeta umuraperi rurangiranwa muri Rap Tupac Amaru Shakur yambaye mbere yo kwitaba Imana ku wa 13 Nzeri 1996, aho yarasiwe mu muhanda i Las Vegas. 

Bikaba byari Byatangajwe ko iyi mpeta yagurishijwe miliyoni imwe y'amadorari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Iyi mpeta kandi 2Pac akaba yari yayambaye mu bihembo bya nyuma bya "MTV Video Music Awards" byari byabaye ku wa 04 Nzeri 1996.

Drake niwe wibitseho impeta 2Pac yambaraga aho yayiguze muri cyamunara miliyoni imwe y'amadorari 

Nubwo abagurishije iyi mpeta batigeze batangaza uwaguze iriya mpeta iri mu ibara ry'umuhondo, ikoze muri zahabu, ruby ndetse na diyama, ariko kuri uyu Kane abantu bose batunguwe no kubona umuraperi Drake yambaye iyi mpeta.

Abafana bakaba batunguwe ubwo babonaga uyu muraperi Drake ari ku rukuta rwe rwa Instagram ari kwamamaza indirimbo ye nshya yise “Meltdown,” yafatanyije na Travis Scott afite iyi mpeta.

Hagati aho, abafana bakaba bakomeje guhererekanya amafato yuyu muraperi yambaye impeta ya 2Pac Amaru Shakur abakunzi be bakunze kwita Makaveli.