Nk’uko umuvugizi wa polisi yabitangarije ibiro ntaramakuru AFP, se w’uwo mukobwa yari yamusabye guhagarika gukoresha TikTok, ariko umukobwa arabyanga.
Raporo ya polisi yasangijwe AFP ivuga ko ubwo bwicanyi bwabaye ku wa Kabiri, kandi ko bwakozwe ku mpamvu z’icyitwa “icyubahiro” (honor killing), aho bamwe mu miryango yo muri ako karere bashobora kwica abagize umuryango babafuhira cyangwa babashinja kubakoza isoni.
Nyuma yo gukora ubwo bwicanyi, bivugwa ko umuryango wa nyakwigendera wagerageje kubihisha bavuga ko umukobwa yiyahuye. Gusa iperereza ryakozwe ryahise rikuraho urujijo, risanga ari ubwicanyi bwakozwe na se.
Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ndetse inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.
Iki kibazo cy’ubwicanyi bukorwa abakobwa n’abagore ku mpamvu z’icyubahiro gikomeje kuvugisha benshi muri Pakistan no mu bihugu byinshi byo mu karere, aho usanga uburenganzira bw’umwana w’umukobwa bugihungabanywa cyane.
