Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko umugabo wa Nicki Minaj, Kenneth Petty, atazasohoka mu rugo rwe vuba aha, kubera ko afungiye mu rugo.
Umugabo wa Nicki Minaj afungiye mu rugo amezi atatu
Umucamanza yanzuye ko Petty w'imyaka 42, yarenze ku gihano cyo kwigengesera yagombaga kumaramo imyaka itatu, igihano yahawe muri 2022, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwanga kwiyandikisha nka ruharwa mu byaha by'ubusanbanyi muri California.
Mu mpera z'icyumweru gishize, Kenneth Petty yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga, mu mashusho yagaragayemo arimo gukanga Offset, umugabo wa Cardi B na we usanzwe urebana ay'ingwe n'umugore we Nicki Minaj.
Kenneth Petty yahamwe n'icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 19, mu myaka ya za 90
Umwanzuro w'urukiko wafashwe ku munsi w'ejo, azira gufata amashusho atera ubwoba umuntu, ndetse anaherekejwe n'agatsiko k'abanyabyaha.
Bivugwa ko uwo muntu watewe ubwoba uvugwa mu mpapuro z'urukiko, ari umuraperi Offset, n'ubwo icyo gihe atari muri iyo hoteri Kenneth Petty na bagenzi be bari baketse ko arimo.
