Uburusiya bwashotoye Amerika na Ukraine

Uburusiya bwashotoye Amerika na Ukraine

 Aug 18, 2025 - 12:56

Mu gihe habura amasaha make ngo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy ahure na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye mu mijyi yo muri Ukraine bihitana ubuzima bwa benshi.

Uburusiya bwongeye kugaba ibitero bikaze ku mijyi inyuranye ya Ukraine, mu gihe hasigaye amasaha make ngo habe inama ikomeye hagati ya Perezida Volodymyr Zelensky na Donald Trump i Washington.

Mu mujyi wa Kharkiv uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, abantu bane barimo n’umwana bahasize ubuzima ubwo indege y’intambara idafite umupilote y’Uburusiya yagabye igitero ku nyubako y’amagorofa.

Meya w’uwo mujyi, Ihor Terekhov, yatangaje ko igice cy’iyo nyubako cyasenyutse burundu ndetse hari impungenge z’uko abandi baturage bashobora kuba bakiri munsi y’ibisigazwa.

Mu ntara ya Zaporizhzhia, umuntu umwe yapfuye naho abandi batandatu barakomereka barimo abana babiri, nyuma y’igitero cyakoreshejwemo amabombe ya glide.

Ibi bitero bibaye mu gihe Ukraine ikomeje gusaba ubufasha mpuzamahanga mu guhangana n’ibitero by’Uburusiya, mu gihe isi yose itegereje ibyo ibiganiro hagati ya Zelensky na Trump bizagarukaho.