Umuraperi Travis Scott, yahaswe ibibazo n'inzego z'iperereza ku munsi wo ku wa Mbere, ku bijyanye n'ibirego aregwa ku mahono yabereye mu gitaramo cya Astroworld festival mu mwaka wa 2021.
Travis Scott akomeje guhatwa ibibazo ibibazo ku gitaramo cye cyaguyemo imbaga
Icyakora, umuvugizi wa Travis Scott, yavuze ko kuba uyu muraperi yitabye inzego z'iperereza ari ubushake bwo koroshya iperereza, n'ubwo yagizwe inzirakarengane. Gusa ngo batunguwe no kubona itangazamakuru ryabishyuhije.
Nyuma y'iperereza ryakozwe na polisi yo muri Houston, nta cyaha na kimwe cyahamye Scott, nubwo umuyobozi wa polisi yanze kuvuga ibyavuye mu iperereza byose.
Travis Scott ibirego aregwa hari n'ibyo aregwamo na Drake bafatanyije kuririmba muri Astroworld festival
Scott yakozweho iperereza, mu gihe mu ntangiriro z'uyu mwaka, ari bwo umucamanza yanzuye ko iburanisha rya mbere kuri aya mahano yabaye tatiki 5 mu Gushyingo 2021 akanagwamo abarenga 10, riteganyijwe tariki 6 Gicurasi umwaka utaha.
