Tory Lanez uri muri gereza azira Megan Thee Stallion ubwoba ni bwose 

Tory Lanez uri muri gereza azira Megan Thee Stallion ubwoba ni bwose 

 Sep 25, 2023 - 18:52

Nyuma yo kugezwa muri gereza mu cyumweru gishize, Tory Lanez aravuga ko umutekano we ukemangwa.

Umuraperi Tory Lanez ubwoba ni bwose aho ari mu gihome, azira kurasa umuhanzi mugenzi we Megan Thee Stallion. Biravugwa ko afite ubwoba ko ashobora kugirirwa nabi nk'umuntu w'icyamamare ufunganwe n'abantu basanzwe.

Uyu muraperi yageze muri gereza ya North Kern State muri California, mu cyumweru gishize, nyuma yo gukatirwa mu minsi yashize.

Tory Lanez yagejejwe muri gereza mu cyumweru gishize

Icyakora, nubwo Lanez avuga ko nta mutekano afite, amakuru ya TMZ, avuga ko uyu muraperi afungiye ahantu atagira aho ahurira n'izindi mfungwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk'umuntu ufite izina rikomeye.

Si ibyo gusa, kuko no mu bwogero aherekezwayo n'abashinzwe umutekano, ndetse n'iyo ashatse kuba ari hanze, bamushyira mu mbuga ya wenyine izitiye neza.

Tory yakatiwe imyaka icumi azira kurasa Megan Thee Stallion

Tory Lanez w'imyaka 31, yakatiwe imyaka icumi muri gereza, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kurasa mu birenge, umuhanzikazi Megan Thee Stallion.