Tiwa Savage aricuza kuba yaratandukanye n'umugabo we

Tiwa Savage aricuza kuba yaratandukanye n'umugabo we

 Jan 28, 2025 - 22:12

Umuhanzi wo muri Nigeria, Tiwa Savage yagaragaje ko yicujije kuba yaratandukanye n’uwahoze ari umugabo we agatangira umubano n’undi mugabo.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, yavuze ko yicuza iki cyemezo yafashe.

Yagize ati:"Natumye umugabo wanjye yumva atari umugabo kuko natangiye gukundana n'undi mugabo. Ndacyakunda umugabo wanjye kandi nzi ko namugiriye nabi ariko ndashaka gukora ibintu neza no gusubirana na we.

Ntabwo nzi neza niba ashobora kungarura, mbabajwe no kuba narasize umugabo wanjye, sinigeze nshaka gutandukana we ariko undi mugabo yaranshutse ngo mve nsibe umugabo wanjye.

Ntibyoroshye kurongora umugore wasize umugabo we ku wundi mugabo.”

Byongeye kandi, Tiwa Savage yasabye abagore kudakora ibyo yakoze kuko byabatera kwicuza ubuzima bwabo bwose.

Ndacyakunda umugabo wanjye kandi ndicuza ibyo namukoreye byose. Nibwira ko naretse kuba icyamamare n'amafaranga bikajya mumutwe ariko ubu maze gukura nasanze ibyo bintu ntacyo bivuze na gato. Ndashaka ko akira. Simbivuze kubera ko ndi kuri kamera, bivuye kumutima wanjye.”

Tiwa Savage yashoje agira ati:"Bagore bakundwa, ntugasige umugabo wawe ku wundi mugabo cyangwa uzicuze ubuzima bwawe bwose. Iyo nza kubimenya mbere, ntabwo nari kuba meze gutya."

Twabibutsa ko Tiwa Savage mbere yashakanye na Tunji uzwi cyane ku izina rya 'Tee Billz' Balogun mu 2013 maze batandukana mu 2016 nyuma yo gushukwa n’umukire utaravuzwe izina, babyarana umuhungu umwe witwa Jamil Balogun.