Umuraperi T.I yafunzwe arengana

Umuraperi T.I yafunzwe arengana

 Aug 5, 2024 - 19:14

Umuraperi T.I yashyizwe mu buroko nyuma y'uko polisi imwibeshyeho ikamwitiranya n'umunyabyaha bitiranwa!

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru, umuraperi T.I. yatawe muri yombi n’abapolisi ku kibuga cy’indege cya Hartsfield-Jackson, muri Atlanta nyuma yuko abapolisi bitiranyije umwirondoro we n’uwundi mugabo bitiranwa.

Clifford Harris witiranwa neza neza n’umuraperi T.I., arashakishwa kubera uruhare yagize mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibyaha bifitanya isano no gutunga imbunda.

T.I yavanywe ku kibuga cy’indege ajyanwa kuri gereza ya Clayton County icyo cyemezo kikimara gufatwa, yahise ajyanwa guhatwa ibibazo, gusa aza kurekurwa nyuma y’amasaha abiri bamaze kumenya ko atari.