Tems yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere

Tems yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere

 Mar 11, 2024 - 19:43

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Tems, yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo mushya, nyuma y'igihe asa n'uwabiteye umugongo.

Nyuma yo gukora izina yandika indirimbo z'abahanzi bakomeye ku isi nka Beyonce na Rihanna, amaherezo Temilade Openiyin wamenyekanye nka Tems yatangaje ko uyu mwaka azamurika album ye ya mbere.

Tems w’imyaka 28 yamenyekanye cyane muri Afurika nyuma yo gukorana na Wizkid mu ndirimbo, Essence yasohotse muri 2020, yahatanye muri Grammy ndetse ikanatsindira BET 2022 nka Collabo nziza, mu gihe Tems we yatsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza mpuzamahanga.

Tems ngo uyu mwaka urasiga ashyize hanze umuzingo we wa mbere

Mu kiganiro aheruka kugirana Billboard, Tems yavuze ko yizeye meza ko iyi album izasohoka muri uyu mwaka nubwo ataratangira gutekereza cyane ku bicuruzwa byayo ku isoko.

Kugeza ubu Tems amaze gushyira hanze EP ebyiri, On Ear yakoze muri 2020 ndetse na  If Orange Was a Place yo muri 2021.

Icyakora, uyu muhanzi ntabwo yatangaje izina ry'uwo muzingo, n'itariki nyirizina uyu muzingo uzagira hanze.