Tems yahishuye icyatindije album ye

Tems yahishuye icyatindije album ye

 May 23, 2024 - 16:26

Umuhanzikazi Tems wo mu gihugu Nigeria uri mu myiteguro yo gushyira hanze album ye, yatangaje ko yakabaye yaragiye hanze kera ariko aza gukomwa mu nkokora n’uburwayi bukomeye bwatumye adakomeza gukora iyi album.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru New York Times yatangaje ko iyi album ye ari kwitegura gushyira hanze yise ‘Born In The Wild’, yagombaga kujya hanze mu mwaka wa 2021, ariko aza guhura n’uburwayi bukomeye.

Tems utifuje gutangaza byinshi kuri ubu burwayi yahuye na bwo, ariko yavuze ko bwari uburwayi bukomeye ku buryo byabaye ngombwa ko ajya kubagwa ndetse biza gufata amaezi agera kuri atandatu kugira ngo akire, ibyatumye ahagarika gukomeza gukora kuri iyi album ye.

Gusa avuga ko nyuma yo kubona ko album yasezeranyije abantu ko azabaha bitagishobotse kubera uburwayi yahuye na bwo, yahise ahitamo gushyira hanze Extended Play (EP) yise ‘If orange was a place’.

Iyi album yitegura gushyira hanze mu kwezi gutaha, akunze kubigarukaho avuga ko izaba igaruka ku buzima bwe bwite yagiye anyuramo bugoye ndetse n’ubwiza yanyuzemo mu buzima bwe n’imikurire ye muri rusange ndetse avuga ko indirimbo ya mbere igize iyi album yagize igitekerezo cyo kuyandika ubwo yari atangiye kugenda yoroherwa.

Aherutse kunyura kumbuga nkoranyambaga ze atangaza ko iyi album azayishyira hanze tariki 07 Kamena 2024 ndetse muri uku kwezi akaba ari bwo azatangira gukora ibitaramo bizazenguruka Isi bigamije kumenyekanisha iyi album.

Tems yavuze ko album ye yatindijwe nuko yahuye n'uburwayi bukomeye