Tems arashaka gushinga ikipe

Tems arashaka gushinga ikipe

 Jun 21, 2024 - 18:06

Umuhanzikazi Tems uri mu bagezweho mu muziki wa Africa, yahishuye ko yifuza gushinga ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore muri Nigeria bitewe n’urukundo akundamo siporo.

Mu kiganiro yanyujije kuri Youtube ye, Tems yahishuye ko kuva kera yahoze ari umufana ndetse ari umukunzi ukomeye w’umupira w’amaguru. Ati “Nkunda siporo, nkunda siporo.”

Avuga ko bitewe n’urwo rukundo byatumye yicara agasanga hakenewe ikipe y’abagore muri Nigeria kandi yaje gusanga ari ikintu gikenewe.

Si ukuyishinga gusa kuko yahita areba n’uburyo yatangiza amarushanwa y’amakipe y’abagore mu gihugu kandi kuri we asanga byagirira akamaro igihugu.

Ati “Ndashaka gutangiza ikipe y’abagore y’umupira w’abaguru, ntekereza ko ari ikintu gikenewe tukagira nk’amarushanwa y’abakobwa akinirwa imbere mu gihugu.”

Tems yatangaje ko yifuza gushinga ikipe y'umupira w'amaguru y'abagore muri Nigeria