Super Bowl halftime show ya Rihanna yaciye agahigo ahigika Katy Perry

Super Bowl halftime show ya Rihanna yaciye agahigo ahigika Katy Perry

 Oct 25, 2023 - 19:44

Nyuma yuko imyaka umunani yari yihiritse Katy Perry ari we muhanzi waririmbye mu birori bya Super Bowl halftime show bikarebwa n'abantu benshi, Rihanna yamuhigitse.

Bidasubirwaho! Igitaramo cya Super Bowl LVII Halftime Show Rihanna aherutse gukora, ubu ni cyo cyaciye agahigo muti Guinness World Record, ko  kuba ari cyo gitaramo cya Super Bowl halftime show kimaze kurebwa n'abantu benshi.

Super Bowl halftime show Rihanna yaririmbyemo yaciye agahigo

Twibukiranye ko igitaramo cyabaye muri Gashyantare uyu mwaka, ari na bwo bwa mbere uyu muhanzi kazi yari agiye ku rubyiniro mu myaka itanu yari ishize. 

Kubera iyo mpamvu, nta gushidikanya ko barenga miriyoni 120 barimo abari bakumbuye gutaramirwa n’uyu muhanzi, ari bo bamaze kwegura terefone na za mudasobwa zabo bongera kureba iki gitaramo Rihanna yakoze, abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe kurusha izindi. 

Rihanna yakuyeho agahigo kari gafitwe na Katy Perry

Iyi mibare ya Rihanna yakuyeho agahigo kari gafitwe na Katy Perry, wataramye muri Super Bowl XLIX halftime show muri 2015, ikarebwa n'abasaga miliyoni 121. 

Nkuko tubikesha urubuga rwa Guinness World Records, igitaramo cya Rihanna cyari kimaze igihe cyararebwe n’abagera kuri miliyoni 118.7, imibare yakomezaga kumushyira inyuma ya Katy Perry. Nyamara, iyi mibare yaje kuzamuka budasanzwe, mu gihe gito cyane igera kuri miriyoni 121.07, aba yanikiye Katy Perry gutyo.

Rihanna yataramye muri Super Bowl halftime show yari akumbuwe

Ikindi gitangaje, Super Bowl halftime show ya Rihanna yakoze agahigo ko kuba yararebwe n’abantu benshi baruta abarebye umukino nyirizina, warebwe  n’abagera kuri miliyoni 115.1.

Icyakora, si Rihanna wakuyeho agahigo ka Katy  Perry yari yaciye muri 2015, kuko n’uyu mukino wa  Super Bowl 2023 na wo ubwawo wabaye umukino warebwe n’abantu benshi, uhigutse uwo muri 2015, warebwe n’abasaga  miliyoni 114.442.