Mu isi y’imirwanire na firime z'imirwano, abakinnyi b’ibyamamare Steven Seagal na Jean-Claude Van Damme bamaze igihe kinini bazwiho ubuhanga muri izi firime.
Steven Seagle yanze miliyoni 20 z'amadorari ngo arwane na Van Damme
Vuba aha JCVD (Jean-Claude Van Damme) yatangaje ko hari umurwano w’amafaranga menshi yagimbaga kurwanamo na Steven Seagal, ariko akabyanga.
Van Damme, w'imyaka 63, yatangarije aya makuru mu kinyamakuru The Telegraph cyo muri Amerika. Muri iki kiganiro, yavuze ko umugabo ukinisha, uyobora akanatunganya firme Peter Guber, ari we azanye igitekerezo cyo kurwana hagati y’aba bagabo bombi, umukino kubera muri Mirage i Las Vegas.
Kuba Steven Seagle yanze uyu murwano byashimangiye umwuka mubi hagati ye na Van Damme
Uyu mugabo kandi yatangaje ko igihembo cyari akayabo ka miliyoni 20 z’amadorali kuri buri umwe muri bo, ni ukuvuga arenga miliyari 20 z’amanyarwanda. Icyakora, ngo Seagal yahisemo kwanga uyu murwano.
Aya makuru, yashimanguye umwuka mubi hagati ya Van Damme na Seagal, umaze imyaka mirongo.
Intandaro yaya makimbirane yatangiriye mu myaka ya za 90, ubwo Seagal yahinyuzaga avuga ko Van Damme arenze mu mirwanire, agashidikanya ku buhanga bwe mu kino njyarugamba.
Van Damme avuga ko nta rwango afitanye na Steven Seagle, kuko byose ari ibyahise
Van Damme yashimangiye ko inzangano zose hagati ye na Seagle ari ibyahise, agira ati: “Nta kibazo mfitanye na Steven. Iyo ukiri muto, ushaka kuba umugabo utinywa n’abantu bise. Ndamutse mubonye uyu munsi, ikibazo nagurana na we.”
Icyakora, inzangano hagati y’abo bombi zimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo, ari na byo biryohera abakunzi b’isi ya sinema, gusa uyu murwano wa miliyoni 20 z’amadorali Steven yanze, yongeye inkeke ku mubano wabo, nubwo hataramenyekana icyatumye yanga kurwanira aka kayabo
