Simi yishongoye ku bahanzi

Simi yishongoye ku bahanzi

 Jul 17, 2024 - 07:59

Umuhanzikazi, Simisola Kosoka, uzwi mu muziki wa Nigeria nka Simi, yagaragaje ubwishongozi ku bandi bahanzi basangiye umwuga, avuga ko nta zindi ndirimbo yumva uretse ize n'umugabo we gusa.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi muri Nigeria, kitwa 'Zero Conditions' yatangaje ko mu buzima bwe nta wundi muhanzi ajya yumva indirimbo ze, uretse ize n'umugabo we Adekunle Gold gusa.

Yavuze ko impamvu yumva n'iza Adekunle Gold ari uko bashyingiranwe ubu bakaba barabaye umwe kandi bakaba bashyigikirana cyane.

Yagize ati "Nta ndirimbo z'undi muntu njya numva, impamvu numva indirimbo z'umugabo wange ni uko twashyongiranwe."

Yakomeje avuga ko kuri iyi minsi ari kumva album ye yise 'Lost and Found' aherutse gushyira hanze, gusa avuga ko ikijya hanze atigeze ayumva cyane gusa uko iminsi igenda yisunika niko arushaho kuyikunda.