Sheilah Gashumba yakorogoshoye mu bwonko Abanya-Uganda bari bazengereje Miss Natasha Nyonyozi

Sheilah Gashumba yakorogoshoye mu bwonko Abanya-Uganda bari bazengereje Miss Natasha Nyonyozi

 Aug 10, 2024 - 11:51

Nyuma y'uko umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda, Miss Natasha Nyonyozi, ateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu mukobwa mwiza atari Umugande, Sheilah Gashumba yababwiye ijambo ribakorogoshora mu bwonko bafunga iminwa.

Mu ijoro ryo ku wa 3 Kanama 2024 nibwo kuri Hotel Sheraton Garden hari hateraniye ibihumbi by'abantu mu ngeri zitandukanye baje mu birori byo guhitamo umukobwa ugomba guhabwa ikamba rya Miss Uganda 2024-2025.

Mu bakobwa 10 bari bageze mu majonjora ya nyuma, bagomba kuvamo umwe uhabwa iri kamba, nibwo Natasha Nyonyozi yaje guhirwa aba umukobwa uhiga abandi mu muco, mu bwenge no mu bwiza, birangira ari we wegukanye iri kamba.

Nyuma y'uko ahawe iri kamba, ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda byateje impagarara bavuga ko uyu mukobwa yahawe iri kamba kandi atari Umugande, ndetse bamwe bakavuga ko ashobora kuba ari Umunyarwandakazi.

Mu gihe impaka zari zabaye ndende, umunyamakuru akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Sheilah Gashumba, yaje kwifashisha urubuga rwa X, asaba abakomeje kwiha uyu mukobwa ko bamugaho kandi abumva batanyuzwe ubutaha bajya bohereza bashiki babo nabo bagahatana.

Yagize ati "Mwese mureke uyu mukobwa! Rimwe muvuga ko bahisemo abakobwa babi, ubundi mukavuga ko umukobwa mwiza atari Umugande. Ikindi gihe muzohereze bashiki banyu baze guhatana."

Natasha Nyonyozi akaba ari umukobwa w'imyaka 23 y'amavuko, akaba yaravukiye muri Uganda mu karere ka Kabale ari naho yakuriye.