Papa wa Beyoncé, Mathew Knowles, aratangaza ko umwana we yarenganyijwe n'abategura ibihembo bya "Country Music Awards" kuko nta hantu na hamwe azahatana.
Uyu mubyeyi yabwiye TMZ ko umwana we impamvu atatoranyijwe, ari uko ari Umwirabura, bakaba baragendeye ku ibara ry'uruhu aho kureba ibikorwa umuntu yakoze.
Amagambo ya se wa Beyoncé aje akurikira umujinya n'agahinda ku bakunzi b'uyu muhanzikazi nyuma y'uko ataje ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bya Country Music (CMA), bizatangwa tariki 20 Ugushyingo 2024 ku nshuro ya 58.
Ni nyuma y'uko ihuriro ry'abategura ibi bihembo ngaruka mwaka (The Country Music Association), kuri uyu wa Mbere bashyize hanze urutonde rw'abazahatanira ibi bihembo Beyoncé akabura mu cyiciro na kimwe.
Abafana b'uyu muhanzikazi bakoresha uru rubuga rwa X, batangiye gutera amabuye iri huriro bavuga ko kuba Beyoncé atajemo ari ihohoterwa rishingiye ku ruhu yakorewe.
Bavuga ko album yashyize hanze yitwa 'Cowboy Carter' yakagombye kugaragara muri ibi bihembo kuko yakoze amateka harimo no kuba ariyo ya mbere iri mu njyana ya 'Country' yabashije kugera ku mwanya wa mbere mu ntonde zitandukanye kandi zikomeye.
